Kugera kw’

Izahuka Rirambye kandi Ridaheza

muri Malawi no mu Rwanda

Icyorezo cya koronavirusi gikomeje kuzahaza ubuzima n’imibereho ku isi hose. Muri Malawi no mu Rwanda, ibihugu bibiri bikennye kandi byafashe ingamba zitandukanye mu guhangana n’icyorezo muri 2020 (nta guma mu rugo yashyizweho muri Malawi, mugihe mu Rwanda hashyizweho gahunda ya guma mu rugo), icyorezo nticyateje ibibazo ku buzima no ku musaruro w’abaturage gusa, ahubwo cyanahungabanyije uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. 

Intangiriro kumushinga wa CCC19

Intego z’umushnga CCC19

1Guteza imbere ubushakashatsi n’ubushobozi, mu bafatanyabikorwa, bikenewe mu kuzamura imyumvire kw’isano iri hagati ya koronavirusi no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

2Guteza imbere ubumenyi bushya kw’isano iri hagati y’icyorezo cya koronavirusi n’imihindagurikire ry’ikirere, mu rwego rwo kugira icyerekezo n’ingamba zihamye k’ubuzima rusange n’imihindagurikire y’ikirere nyuma ya koronavirusi.

3Gutanga no gushakira ubusobanuro amakuru mashya ku ihuriro ry’ubuzima rusange n’ihangana n’imihindagurikire y’ikirere mu baturage ba Malawi n’u Rwanda, binyuze mu buryo bukomatanije hitawe kandi ku bufatanye no ku buringanire bw’abagore n’abagabo.

4Gutanga inama hifashishijwe ibyavuye mu bushakashatsi kandi bikamenyekanishwa mu buryo butandukanye ku bafatanyabikorwa bo muri Malawi, mu Rwanda no mu bwami bw’ubwongereza.

Imvugo ku buringanire

n’ubudasa

Ikipe ya CCC19 yimakaza ubwuzuzanye ku buringanire bw’abagabo n’abagore, ubwoko, ibara ry’uruhu, icyiciro, imyaka, imyemerere, igitsina, n’ubumuga, kandi ibyitaho mu bikorwa byose . Twizerako uruhare rwa buri wese ku byiciro byose mu bushakashatsi ari rwo rugaragaza isura nyayo.....

Dr. Laine Munir

wunganiye umushakashatsi mukuru, Ushinzwe uburinganire mu mushinga,
Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management,
Kaminuza y’u Rwanda (UR)

Abafatanyabikorwa

Ubuhamya bw’abaturage

“Tuzasangiza ubuhamya bw’abaturage, bo shingiro ry’uyu mushinga. Muzabasha kwiga ibirebana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere na koronavirusi byagize ku buzima n’imibereho ya muntu.”

Abayoboye umushinga

Dr. Michael Mikulewicz

Umushakashatsi mukuru

Prof. Beth Kaplin

Uwunganiye umushakashatsi, umuyobozi mu Rwanda

Dr. Griphin Chirambo

Uwunganiye umushakashatsi, umuyobozi muri Malawi

rwKinyarwanda